Barangajwe imbere n’abayobozi ba I.T.S KIGALI abanyeshuri biteguraga guhabwa impamya bumenyi ku rwego rw’ishuli bakoze umutambagiro

Abanyeshuri bahawe IMPAMYA BUMENYI

Abayobozi bitabiriye uyu muhango harimo uhagarariye WDA

NIYIGABA IGNACE
Umuyobozi mukuru wa I.T.S KIGALI

Umuyobozi mukuru wa I.T.S KIGALI yatanze scholarships kubanyeshuri BABIRI(2) bazaba abambere mu KIZAMINI Cya LETA aho bazajya biga University bishurirwa na I.T.S KIGALI kandi yezeza ababyeyi ko azakomeza gutanga scholarships

UMUYOBOZI MUKURU wa I.T.S KIGALI yabwiye abitabiriye uyu muhango ko iki ari igikorwa kizakomeza kubaho kandi ko izi mpamya bumenyi zizabafasha yaba igihe batarabona impamya bumenyi kurwego rw’IGIHUGU ndetse na nyuma yaho

HATEGEKIMANA Jean Pierre
Director of Hospitality and Recreation arts subject quality unit, WDA<

Nkumushyitsi mukuru HATEGEKIMANA Jean Pierre (Director of Hospitality and Recreation arts subject quality unit, WDA ) Yashishikarije ababyeyi bityabiriye uyu muhango gushyira abana babo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro nkuko gahunda ya leta ibiteganya, abagaragariza kandi ko IMYUGA ndetse n’UBUMENYI NGIRO ari kimwe mu bifasha abasoje ayo masomo kuba babasha kubyaza umusaruro ibyo bize kandi ko hari amahirwe menshi kuri buri umwe wize IMYUGA ndetse n’amashuri y’UBUMENYI NGIRO.

Ababyeyi bitabiriye ibi birori bishimiye iki gikorwa cyo guha impamya bumenyi abanana babo barangije icyiciro cyamashuri yisumbuye

Hamuritswe imideri ubwo byagaragaye neza ko Impuzankano y’ishuri igaragarira neza ababyeyi ndetse nabandi bitabiriye uyu muhambo

Ubwo abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango bahaga IMPAMYA BUMENYI Abanyeshuri barangije icyiciro cyamashuri yisumbuye

Abanyeshuri bahawe IMPAMYA BUMENYI

Muri iyu muhango hahembwe abayobozi bahagarariye abanyeshuri

Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n’itorero ry’abana bato bafite IMPANO

Abanyeshuri bakiri mu myaka yo hasi nka LEVEL 3 na LEVEL 4 Bishimiye uburyo bakuru babo barangije icyiciro cyamashuri yisumbuye bahawe impamya bumenyi kurwego rw’ishuri ndetse banagaragaza ko nabo bafite inyota yo gusoza amashuri yabo nabo.