International Technical School of Kigali (I.T.S KIGALI) kuri uyu wa 28 kamena 2019 habaye igikorwa cyo kwibuka JENOCIDE yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, aho twibuka jenocide  kunshuro ya 25.

Iki gikorwa cyabaye nyuma yaho umuyobozi mukuru ushinzwe AERG kurwegho rw’igihugu afunguye kumugaragaro umuryango AERG muri iki kigo nubundi umuhango wabaye kw’italiki 21 kamena 2019

Umuhango wo gufungura umuryango AERG mu kigo cya I.T.S KIGALI
Photo by Diocles

Umuryango AERG ukorera muri I.T.S KIGALI nkuko ari bimwe mu nshingano zawo niyo yateguye iki gikorwa cyo KWIBUKA kunshuro ya 25 JENOCIDE yakorewe abatutsi 1994 aho iki gikorwa cyitabiriwe nabayobozi bagiye batandukanye harimo numuyobozi mukuru w’ishuri I.T.S KIGALI “NIYIGABA Ignace”

NIYIGABA Ignace
Umuyobozi mukuru wa I.T.S KIGALI

Nyakubahwa NIYIGABA Ignace umuyobozi mukuru w’ikigo I.T.S KIGALI mw’ijambo rye yibukije abari muri iki gikorwa ndetse nabanyeshuri ko kwibagirwa JENOCIDE yakorewe abatutsi mu RWANDA mu mwaka 1994 byaba ari bibi cyane kandi ko tugomba gufatanyiriza hamwe kurwanya ingengabitekerezp ya JENOCIDE kandi TUKIBUKA TWIYUBAKA.

KAYITARE MUSTAPHA
Umurezi mukigo cya I.T.S KIGALI

KAYITARE MUSTAPHA uwari umuhuza w’amagambo muri iki gikorwa yibukije abanyeshuri imvugo z’ikoreshwa mugihe tuvuga Kuri JENOCIDE yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, kandi ko tugomba kuvuga JENOCIDE uko iri, tukirinda abagoreka amateka yacu “Bavuga JENOCIDE yakorewe abatutsi nti bavuga intambara”.

Abayobozi bacana Urumuri rw’icyizere
photo by Diocles

Umuyobozi w’ikigo afatanyije nabari baje mu gikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 25 JENOCIDE yakorewe abatutsi mu mwaka 1994, bacanye urumuri rw’ikizere, aho yanavuzeko uru rumuri rugomba kutumurikira mugukora ibikorwa byiza gusa.

Bamwe mu banyeshuri muri I.T.S KIGALI bagize umurwango AERG Babinyujije mu ndirimbo ndetse n’imbyino batanze ubutumwa bukangurira abanyeshuri bagenzi babo ndetse n’urubyiruko muri rusange Gutahiriza umugozi umwe birinda amacakubiri kand bafatanya mukubaka igihugu cy’ababyaye.

Abanyeshuri ba I.T.S KIGALI

TUYISHIME Pacifique umuyobozi wa AERG kurwego Rw’igihugu yavuzeko nta yindi JENOCIDE dukeneye ahubwo nkatwe abana b’urwanda tugomba guhuriza hamwe imbaraga dushaka icyateza imbere urwanda.

TUYISHIMIME Pacifique
Umuyobozi mukuru wa AERG kurwego rw’igihugu

Yasoje ashimira RPF kuba yarahabaye kugirango ihagarike jenocide ndetse anashimira ubuyobozi bwa I.T.S KIGALI kubufatanye mukurerera URWANDA.